Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.
Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi
nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo kuramya no
guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Umwe
mu bakoze mu nganzo muri iki cyumweru, ni umuramyi Chryso Ndasingwa witegura
gukora igitaramo gikomeye cya Pasika yise "Easter Experience", watangiye
kwinjiza abakunzi ba Gospel muri iki gitaramo binyuze muri EP y'indirimbo
esheshatu yamaze gushyira hanze.
EP (Extended Play) ya
Chryso Ndasingwa ifite indirimbo 6 zirimo: "Mbega ukuntu uri mwiza",
"Great things", "Ku musozi wera", "Ibyo wakoze"
na "Ulikuwepo". Ije ikurikira izindi amaze iminsi ashyize hanze
zirimo "As I know more", "Iyo Mana", "Nzakujya
imbere" yakoranye na Rachel Uwimeza n'izindi ebyiri yakoranye na Sharon
Gatete ari zo: "Wera Wera" na "Yanyishyuriye".
Mu kiganiro na
inyaRwanda, Chryso Ndasingwa yavuze ko buri ndirimbo iri kuri EP ye ifite
ubutumwa bukomeye bwo "guhimbaza Imana no gushimangira ukwizera".
Yavuze ko yahisemo gukora EP aho gukora Album kubera impamvu zitandukanye. Izi
ndirimbo zose ziri ku mbuga zicuruza umuziki, gusa kuri Youtube zizajyaho mu
minsi itandukanye.
Uyu muramyi w'i
Nyamirambo ukunzwe mu ndirimbo "Wahozeho" na "Wahinduye
Ibihe", avuga ko impamvu yakoze EP ari ugutanga umusaruro mwiza mu gihe
gito no gufasha abantu kwakira izi ndirimbo vuba, kandi "buri ndirimbo
ifite icyo ivuga ku rukundo rw’Imana, imirimo yayo n’imbaraga zayo
zidahinduka".
Ati "Ubutumwa
bukubiye muri iyi EP ni ubuhamya bw’imirimo ikomeye Imana yakoze, kumenya neza
ko ihora ihari kandi idahindurwa n’ibihe. Indirimbo nka "Mbega ukuntu uri
mwiza" iratwibutsa ubwiza bw’Imana, "Ku musozi wera" ikagaragaza
aho duhura nayo mu mwuka, naho "Great things" ni igihamya cy’ibyo
yakoze mu buzima bwacu.
Ku bijyanye n’igitaramo
cye cya Pasika kizaba kuwa 20 Mata 2025 mu Intare Arena i Rusororo, yavuze ko
imyiteguro "irakomeje neza". Ati "Twese turi mu mwuka wo gusenga
no gukora ibishoboka byose kugira ngo kizabe igikorwa kidasanzwe cyo guhimbaza
Imana".
Chryso uri mu baramyi
bakunzwe cyane muri iki gihe, avuga ko intego ye mu muziki wo kuramya no
guhimbaza Imana ni ukuzana ibyiza bihimbaza Imana. Yikije ku gitaramo cye avuna
ko akomeje kwitegura neza mu buryo bwose. Ati "Turizera ko bizaba ibihe
bidasanzwe!".
Chryso Ndasingwa ni
umuhanzi wa kabiri mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
wabashije kuzuza BK Arena mu gitaramo cya mbere yari akoze mu mateka ye, abantu
hirya no hino bakabura ayo bacira n’ayo bamira dore ko hari abahanzi benshi
bagerageje BK Arena ariko bikanga.
Kuri ubu ari mu myiteguro
y'igitaramo ngarukamwaka cya Pasika yise "Easter Experience"
kizafasha abakristo n'abakunzi b'umuziki wa Gospel kwizihiza izuka rya Yesu. Mu
baramyi azataramana nabo harimo Papi Clever na Dorcas, True Promises Ministries
na Arsene Tuyi.
Kwinjira muri iki
gitaramo ni ukugura itike ya 10, 000 Frw, 20,000 Frw, 30,000Frw ndetse na
50,000 Frw. Amatike aboneka kuri *797*30# no kuri www.ishema.rw. Chryso
Ndasingwa aherutse gutangaza ko amatike agura 50,000 Frw yamaze gushira ku
isoko.
Mu bandi bakoze mu nganzo
harimo The Promise Worship, itsinda ry’urubyiruko ryashinzwe mu mwaka wa 2020
ku gitekerezo cya Butera Blaise ari na we Perezida waryo. Igizwe n’abaramyi
baturuka mu matorero atandukanye, ikaba ifite intego yo kugeza ubutumwa bwiza
ku bantu bose binyuze mu muziki no mu bikorwa binyuranye by’ivugabutumwa.
Umuyobozi ushinzwe
itangazamakuru muri The Promise Worship, Fiston Rwambukira, yabwiye InyaRwanda
ko indirimbo yabo nshya 'Ndakwizeye' ikubiyemo ubutumwa bukomeye bushishikariza
abantu gukomeza kwizera Imana n’ubwo haba hari ibihe bitoroshye banyuramo.
Yagize ati: “Indirimbo
nshya yacu igaruka ku butumwa buvuga ngo tugomba gukomeza kwizera Imana mu byo
twanyuramo byose nubwo twaba twumva itumva gusenga kwacu cyangwa twumva iri
kure yacu.”
Iyi ndirimbo bayikoranye
na Blaise & Prince, abaramyi basanzwe bagize itsinda rya The Promise
Worship. Nyuma yayo, bafite indi mishinga ikomeye irimo gusohora album,
igitaramo cyo kuyimurika na Extended Playlist (EP) izajya hanze vuba.
Dore indirimbo nshya
zagufasha kuryoherwa n’impera z’icyumweru:
1.
Mbega ukuntu uri mwiza – Chryso Ndasingwa
2.
Ndakwizeye – The Promise Worship
3.
No Body – Ish Kevin
4. Uzagaruka - Sherrie Silver Foundation
5. Umusinzi
– Yee Fanta ft Diez Dola, The Joshkid
& Ruganzu
6. Inkuru Twumvise – Papi Clever & Dorcas
7. Ushimwe – Elie Bahati
8.
Mu gitondo - Nzungu
9. Nyigisha Gusenga – Voice of Angels Family
ft Papi Clever & Israel Pappy
10. Ntazagutererana - Jesca Mucyowera
">
TANGA IGITECYEREZO